Jeremiah 51:58 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Inkuta ngari zizengurutse Babiloni zizariduka, amarembo yayo maremare azatwikwa. Abantu baravunikira ubusa, amahanga araruhira ubusa, nyamara iherezo ryabo ni ugukongoka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya: Inkike ngari ya Babiloni yarimbutse burundu, amarembo yayo maremare asenyurwa n’umuriro. Ibihugu biravunwa n’ubusa, amahanga aragokera umuriro!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z'i Babuloni zizasenywa rwose, n'amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n'ubusa n'amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.”