Jeremiah 51:59 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mwaka wa kane Sedekiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Yeremiya yahaye ubutumwa Seraya mwene Neriya mwene Māseya. Seraya uwo wari umugaba w'ingabo, yagombaga kujyana n'Umwami Sedekiya muri Babiloniya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore amabwiriza umuhanuzi Yeremiya yahaye Seraya, mwene Neriya wa Mahiseya, igihe ajyanye n’umwami Sedekiya i Babiloni, mu mwaka wa kane w’ingoma ye. Seraya ni we wari umufasha w’umwami mu ngando.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w'u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w'abashashi.