Jeremiah 52:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa gatanu k'umwaka wa cumi n'icyenda Nebukadinezari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w'abarinzi akaba n'icyegera cy'umwami agera i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, niho Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami akaba n’umwe mu byegera by’umwami w’i Babiloni, yageze i Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n'icyenda wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi wari igisonga cy'umwami w'i Babuloni, aza i Yerusalemu.