Jeremiah 52:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma afatira mu mujyi umutware w'ingabo n'abantu barindwi b'ibyegera by'umwami, n'umunyamabanga w'umugaba w'ingabo wari ushinzwe abinjiraga mu ngabo, ahafatira n'abaturage mirongo itandatu asanze mu mujyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yagiye no mu mugi afata umunyacyubahiro wari umutware w’ingabo, ahafata n’abagabo barindwi b’ibyegera by’umwami, hamwe n’umunyamabanga w’umutware w’ingabo wari ushinzwe kwandika abinjiye mu ngabo z’igihugu; byongeye, afata n’abagabo mirongo itandatu bari mu mugi rwagati.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
no mu murwa ahakura umutware wategekaga ingabo, n'abantu barindwi bo mu babanaga n'umwami babonetse mu murwa, n'umwanditsi w'umugaba w'ingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, n'abantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa.