Jeremiah 52:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mwaka wa cumi n'umunani yajyanye ho iminyago abantu magana inani na mirongo itatu na babiri abavanye i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Nebukadinetsari yavanye i Yeruzalemu abantu 823.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa cumi n'umunani wa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri.