Jeremiah 52:31 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi nyuma y'aho Yoyakini umwami w'u Buyuda ajyanywe ho umunyago, Evili-Merodaki yabaye umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya makumyabiri n'eshanu z'ukwezi kwa cumi n'abiri k'uwo mwaka, Yoyakini agirirwa imbabazi arafungurwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ubunyagwe bwa Yoyakini, umwami wa Yuda, Evili‐Merodaki, umwami w’i Babiloni, wari ukijya ku ngoma, ababarira Yoyakini, umwami wa Yuda, aramufungura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi Yehoyakini umwami w'u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri, ku munsi wa makumyabiri n'itanu wako, Evilimerodaki umwami w'i Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w'u Buyuda icyubahiro, amuvana mu nzu y'imbohe,