Jeremiah 52:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda Sedekiya ari ku ngoma, Nebukadinezari n'ingabo ze zose bateye Yeruzalemu, bashinga ibirindiro inyuma y'umujyi barawugota, bawuzengurutsaho ibirundo by'igitaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi, mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yazanye n’ingabo ze zose, baca ingando imbere ya Yeruzalemu barayigota impande zose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni we n'ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubaka ibihome impande zose.