Jeremiah 52:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi, ingabo zose z'u Buyuda zisohoka mu mujyi zihunga nijoro, zinyura mu irembo ryo hagati y'inkuta zombi hafi y'ubusitani bw'umwami. Nubwo Abanyababiloniya bari bagose impande zose za Yeruzalemu, zashoboye gucika zerekeje kuri Yorodani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nuko urukuta rw’umugi barucamo icyuho. Ingabo zose zahise ziva mu mugi nijoro zirahunga, zinyura mu irembo ryari hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’umwami, maze bakomeza inzira igana Araba. Ubwo ariko ibyo byabaye Abakalideya bakigose umugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umurwa ucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati y'inkike zombi riri ku murima w'umwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludaya bari bagose umudugudu).