Jeremiah 6:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese batewe isoni n'ibikorwa byabo bibi? Reka da, nta soni bibatera, nta n'ubwo babyitaho. Ni yo mpamvu bazarimbuka nk'abandi bose, nzabahana barimbuke.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bakozwe n’ikimwaro kubera amarorerwa bakora, nyamara nta mpungenge bibatera, ngo bazirikane ko bitesheje agaciro! Kubera iyo mpamvu, bazarimbuka nk’abandi bose, bakazatemba, igihe nzaba mbahagurukiye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese nta soni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira bazaba imirara.” Ni ko Uwiteka avuga.