Jeremiah 6:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nimuhagarare mu mayira murebe, nimubaririze inzira aba kera banyuzemo, nimubaririze inzira y'ihirwe abe ari yo munyuramo, bityo muzagira ituze mu mutima. Nyamara muravuga muti: ‘Ntituzayinyuramo.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: Nimuhagarare ku mihanda mutekereze, mubaririze inzira abasokuruza banyuzemo. Inzira y’amahirwe ni iyihe? None rero, nimuyikurikire, bityo muzabona aho muruhukira. Ariko baravuga bati «Ntituzayikurikira!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’