Jeremiah 6:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bitwaje imiheto n'amacumu, ni ababisha batagira impuhwe. Urusaku rwabo ni nk'inyanja isuma, bahetswe n'amafarasi. Bameze nk'abantu biteguye urugamba, baraguteye wowe Siyoni.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bitwaje imiheto n’amacumu, ni abagome ntibagira impuhwe; umuriri wabo ni nk’uw’inyanja isuma. Baje ku mafarasi, bari kuri gahunda y’ingabo ziri ku rugamba, baraguteye wowe, umwiza Siyoni. (Rubanda:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bitwaje imiheto n'amacumu. Ni abantu b'inkazi ntibababarira, ikiriri cyabo gihōrera nk'inyanja, bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nk'uri mu ntambara, kandi ni wowe bateye wa mukobwa w'i Siyoni we.”