Jeremiah 6:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuvuba urahuhera cyane, umuriro utwika umwanda uri ku cyuma, nyamara nta cyo bimaze gukomeza kugitwika, igihe umwanda udashobora kuvaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuvuba urahuhera, umuriro ukavana imyanda ku cyuma, ariko nta kamaro gukomeza kugitwika, niba imyanda itacyomokaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imivuba ivugutirwa cyane, icyuma cy'isasu gikongowe n'umuriro, bagumya gucenshura ariko nta cyo bimaze kuko ababi batavanwamo.