Jeremiah 7:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abana baratashya inkwi, ba se baracana umuriro, naho abagore barategura imigati yo gutura ikigirwamanakazi bita ‘Umwamikazi w'ijuru ’. Byongeye kandi baratura ibigirwamana ituro risukwa bagambiriye kundakaza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abana batora inkwi, abagabo bagacana umuriro, maze abagore bakavuga umutsima kugira ngo bakorere utugati Umwamikazi w’ijuru. Byongeye muratura ibitambo biseswa izindi mana, bityo mukanshavuza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abana batashya inkwi na bo ba se bagacana umuriro, abagore na bo bakavuga umutsima kandi bavugira umugabekazi wo mu ijuru imitsima, bagasukira izindi mana amaturo y'ibyokunywa banyendereza kugira ngo bandakaze.