Jeremiah 7:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati: “Uburakari bwanjye n'umujinya wanjye nzabisuka aha hantu, nzabisuka ku bantu no ku nyamaswa, no ku biti no ku mbuto zo mu murima. Uburakari bwanjye buzagurumana nk'umuriro udateze kuzima.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero, Uhoraho Imana avuze atya: Uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bigiye kwisuka aha hantu, ku bantu no ku matungo, ku biti byo ku gasozi no ku mbuto zo mu mirima; bihinduke umuriro udateze kuzima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Umwami Uwiteka avuga atya ati: Dore uburakari bwanjye n'umujinya wanjye bigiye gusukwa aha hantu, ku bantu no ku matungo, no ku biti byo ku gasozi no ku myaka y'igihugu, kandi bizagurumana ubutazazima.