Jeremiah 7:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bubatse ahasengerwa ibigirwamana i Tofeti mu kabande ka Hinomu, kugira ngo bajye batamba abahungu babo n'abakobwa babo ho ibitambo bikongorwa n'umuriro. Nyamara sinigeze mbibategeka, nta n'ubwo nigeze mbitekereza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bubatse urutambiro rw’i Tofeti mu kibaya cya Mwene Hinomi, kugira ngo abahungu n’abakobwa babo bahatwikirwe. Ibyo sinigeze mbisaba, sinigeze nabitekereza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bubatse ingoro z'i Tofeti ho mu gikombe cya mwene Hinomu, kugira ngo bahatwikire abahungu n'abakobwa babo, kandi ibyo ntigeze kubibategeka haba no kubitekereza.