Jeremiah 7:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kizagera he kongera kwitwa Tofeti cyangwa akabande ka Hinomu, ahubwo hazitwa akabande k'Ubwicanyi. Hazahinduka irimbi, kuko nta handi bazaba bagifite bahamba abantu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore rero, igihe kiregereje — Uwo ni Uhoraho ubivuze — ntibazongere kuvuga ngo «Tofeti» cyangwa ngo «Ikibaya cya Mwene Hinomi», ahubwo hazajye havugwa «Ikibaya cy’urwicaniro»; ndetse kubera kubura ahandi, Tofeti ubwayo izahinduka irimbi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ntihazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy'icyorezo, kuko bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hatazaba hagifite aho guhambwa.