Jeremiah 8:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese batewe isoni n'ibikorwa byabo bibi? Reka da! Nta soni bibatera, nta n'ubwo babyitaho. Ni yo mpamvu bazarimbuka nk'abandi bose, nzabahana barimbuke.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese hari ikimwaro bagize kubera amarorerwa bakora? Oya, nta mpungenge bibatera, ngo bazirikane ko bitesheje agaciro! Kubera iyo mpamvu, bazarimbuka nk’abandi bose; bakazatemba, igihe nzaba mbibaryoza. Uwo ni Uhoraho ubivuze. (Uhoraho:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.