Jeremiah 8:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Nashatse gukoranya abantu banjye nk'urundarunda umusaruro, nyamara bameze nk'umuzabibu cyangwa umutini bitagira imbuto. Amababi yabyo yarumiranye, bityo nzabateza ababakandamiza.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niyemeje kubatsemba — uwo ni Uhoraho ubivuze — nta mbuto zizarangwa ku muzabibu, kimwe no ku mutini, amababi na yo yarabiranye: nyateje abayanyukanyuka. (Rubanda:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, n'ibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.” Ni ko Uwiteka avuga.