Jeremiah 8:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayo magufwa azajugunywa ku gasozi yaname ku zuba n'ukwezi n'inyenyeri bakundaga, bakabikorera, bakabiyoboka, bakabigisha inama kandi bakabisenga. Ntazahambwa ahubwo azahinduka nk'ibishingwe biri ku gasozi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazayadendeza imbere y’izuba, y’ukwezi n’imbere y’ibindi binyarumuri byo mu kirere, byo bacuditse na byo, bakabigaragira, bakabikurikira, bakabigisha inama ndetse bakanabipfukama imbere. Ayo magufa, ntazarundarundwa ngo ahambwe; azahama aho afumbire ubutaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi bazayanyanyagiza imbere y'izuba n'imbere y'ukwezi, n'imbere y'ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk'amase.