Jeremiah 8:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abarokotse muri ubwo bwoko bubi, aho nabatatanyirije hose bazahitamo gupfa aho gukomeza kubaho.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho abazasigara, abazarokoka muri iyo nyoko mbi n’abazacika ku icumu mu duce twose nzaba nabatatanyirijemo, bazifuza gupfa aho kubaho — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.