Jeremiah 8:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ikiyongoyongo kimenya igihe kigomba kwimuka, inuma n'intashya n'umusambi bimenya igihe bizagurukira, nyamara abantu banjye ntibazi ibyemezo nafashe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’ikiyongoyongo cyo mu kirere kimenya ubwacyo igihe kizasuhukira; inuma, intashya n’umusambi bikamenya igihe bizahindukirira. Ariko umuryango wanjye ntiwita ku mategeko y’Uhoraho!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n'intungura n'intashya n'umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y'Uwiteka.