Jeremiah 9:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Iyaba nari mfite icumbi mu butayu, nahungishirizayo abantu banjye. Koko rero bose ni abasambanyi n'abagambanyi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubonye ngo mbe ndafite akaruri k’abagenzi mu butayu, maze ngo ntererane umuryango wanjye njye kuhatura! Bose ni abasambanyi, ni agatsiko k’abagambanyi. (Uhoraho:)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyampa nkagira icumbi ry'abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n'iteraniro ry'abariganya!