Jeremiah 9:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yeremiya arabaza ati: “Uhoraho, kuki iki gihugu cyabaye amatongo? Kuki cyahindutse ikidaturwa? Kuki nta muntu ukikirangwamo? Ni nde munyabwenge bihagije wabimenya? Ni nde wabisobanuriwe wabibwira abandi?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba hari umuhanga uriho, niyumve, kandi yamamaze ijambo yabwiwe n’Uhoraho. Ni kuki igihugu cyayogojwe, kigakongoka nk’ubutayu butagendwa?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni nde w'umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n'akanwa k'Uwiteka kugira ngo abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagira uhanyura?