Jeremiah 9:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho aravuga ati: “Bahora biteguye kubeshya, ukuri ntikwitabwaho, ikinyoma cyahawe intebe mu gihugu. Abantu banjye ntibahwema gukora ibibi, abantu banjye ntibamenya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ururimi rwabo ni umuheto ureze, baganje mu gihugu atari ukubera ukuri, ahubwo ibinyoma. Bakorera ibyaha ku bindi, naho jyewe, ntibamenya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bafora ururimi rwabo nk'umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.