Jeremiah 9:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ushaka kwirata yirate ko anzi kandi asobanukiwe ko ndi Uhoraho. Niyirate ko urukundo rwanjye ruhoraho, niyirate ko nkorana ubutabera n'ubutungane ku isi. Koko rero ibyo ni byo nishimira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uzashaka kwirata, aziratane ko anzi bihagije, jye Uhoraho, ushyigikira ubufatanye, ubutungane n’ubutabera ku isi. Ni koko, ibyo ni byo binshimisha. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.