Job 1:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Umuriro w'Imana wavuye mu ijuru utwika intama, n'abashumba bazo urabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwanya akibivuga, undi aba ashinze aho, ati «Inkongi y’umuriro w’Imana yamanutse ku ijuru, itwika intama n’abagaragu iratsemba; ni jye jyenyine warokotse, nza kubikumenyesha!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akimara kubika ibyo haza undi ati “Umuriro w'Imana wavuye mu ijuru utwika intama n'abagaragu birakongoka. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”