Job 1:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aravuga ati: “Navuye mu nda ya mama nta cyo mfite, nzajya ikuzimu nta cyo mfite. Uhoraho ni we wabimpaye kandi ni we wabyishubije. Uhoraho nasingizwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
aramya agira ati «Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi. Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y'isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry'Uwiteka rishimwe.”