Job 2:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yobu aramusubiza ati: “Uvuze nk'umugore w'umupfapfa. Mbese twakwemera ibyiza gusa Imana iduha, maze tukanga ibibi iduha?” Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura mu byo avuga ngo atuke Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko aramusubiza ati «Uravuga nk’umugore w’igicucu. Ko twakira nk’umugisha ihirwe Imana iduhaye, ni kuki tutakwakira neza ibyago itwoherereza?» Muri ayo makuba yose, umunwa wa Yobu ntiwigera umutera gucumura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk'umwe wo mu bagore b'abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw'Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.