Job 2:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Incuti eshatu za Yobu ari zo Elifazi w'Umutemani, na Biludadi w'Umushuwa, na Sofari w'Umunāmati bamenya amakuba yamugwiririye. Bava iwabo bajya kumuhumuriza no kumukomeza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Incuti eshatu za Yobu zamenye ayo makuba yamugwiririye, buri wese ava mu gihugu cye, bajya inama y’ukuntu bamusanga bakamushyigikira, bakamuhumuriza. Elifazi yari avuye i Temani, Bilidadi avuye Shuwa, naho Sofari aturutse Nahama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.