Job 2:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abaza Satani ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n'umunyamurava unyubaha kandi akirinda gukora ibibi. Yakomeje kuba indahemuka nubwo watumye musiga iheruheru nta mpamvu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho abwira Sekibi, ati «Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana, yirinda ikibi, kandi yatsimbaraye ku bupfura bwe, n’ubwo wamunteranyijeho nta mpamvu ngo mwice.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n'ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.”