Job 30:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nyamara ubu abato kuri jye bangize urw'amenyo, ba bandi nabonaga ba se ari nk'imbwa zirinda umukumbi wanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None dore nsigaye nsekwa n’abo nduta ubukuru, kandi ba se narajyaga mbakerensa, nkumva basumbwa n’imbwa zindindira amashyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko noneho abo nduta ubukuru,Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge,Ndetse na ba se nagayagasimbegereze n'imbwa zirinda umukumbi wanjye.