Job 32:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Elihu mwene Barakeli ukomoka i Buzi aravuga ati: “Jyewe ndacyari muto naho mwe musheshe akanguhe, ni cyo cyatumye ntinya, sinahangaye kubatangariza icyo ntekereza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Elihu mwene Barakeli w’i Buzi afata ijambo, agira ati «Jyewe ndacyari muto, naho mwebwe musheshe akanguhe, ni yo mpamvu nagize ubwoba, ngatinya kubatangariza ubumenyi bwanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Elihu mwene Barakeli w'Umubuzi aravuga ati“Ndi muto namwe muri abasaza,Ni cyo cyatumye ntinya,Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.