Job 7:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Singishoboye kwiyumanganya, agahinda kanteye kugira icyo mvuga, ndaganya mbitewe n'ishavu rinshengura umutima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu ntashobora guceceka, nzavuga agahinda kanzengereza, namamaze amaganya anyuzuye umutima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gitumye ntiyumanganya,Mvuze mbitewe n'agahinda,Ndaganya amaganya mbitewe n'ishavu riri mu mutima wanjye.