Joel 1:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimutangaze igihe cyo kwigomwa kurya, nimuhamagaze abantu baze mu ikoraniro ryeguriwe Imana. Nimukoranye abakuru n'abatuye mu gihugu bose, bateranire mu Ngoro y'Uhoraho Imana yanyu, mwese nimutakambire Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimwitagatifurishe gusiba kurya, mutangaze iteraniro ritagatifu, mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mutegeke kwiyiriza ubusa, muhamagare iteraniro ryera, muteranye abakuru n'abatuye mu gihugu bose baze ku rusengero rw'Uwiteka Imana yanyu, mutakire Uwiteka.