Joel 2:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arangaje imbere y'inzige ari zo ngabo ze, arangurura ijwi nk'iry'inkuba, ingabo zisohoza ibyo ategetse ni nyinshi kandi zirakomeye. Koko umunsi w'Uhoraho urakomeye kandi uteye ubwoba cyane! Erega ntawe uzabasha kuwurokoka!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho ararangururira ijwi imbere y’ingabo ze! Ingabo ze ntizigira ingano, ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse. Koko rero, Umunsi w’Uhoraho urakomeye cyane, kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka arangurura ijwi imbere y'ingabo ze, urugerero rwe ni runini cyane. Uwo usohoza ijambo rye arakomeye, kandi umunsi w'Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?