Joel 2:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Erega aho gushishimura imyambaro yanyu, nimugaragaze ko mwihannye. Nimugarukire Uhoraho Imana yanyu, erega agira imbabazi n'impuhwe, atinda kurakara kandi yuje urukundo, arigarura ntateze abantu ibyago!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n'imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi.