Joel 2:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzirukana inzige zibatera ziturutse mu majyaruguru, nzazihashya zihungire mu butayu bw'agasi, izo mu cyiciro cy'imbere nzaziroha mu Kiyaga cy'Umunyu, naho izo mu cyiciro cy'inyuma nzirohe mu Nyanja ya Mediterane. Intumbi z'izo nzige zizanuka, umunuko wazo uzuzura ikirere. Nzazitsemba kuko zakabije kugira nabi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uje aturutse mu majyaruguru, nzamunyuza kure yanyu; nzamuhinda mwerekeza mu gihugu cyumaganye kandi kitera. Ingabo ze z’imbere nzaziganisha mu nyanja y’iburasirazuba, iz’inyuma nziganishe mu nyanja y’iburengerazuba, maze umunuko uzatongore kubera ububore bwazo, kuko Uhoraho azaba yakoze ibintu bikomeye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ahubwo ingabo z'ikasikazi nzazishyira kure yanyu, nzirukane nzigeze mu gihugu kitera kandi kirimo ubusa, iz'imbere zigwe mu nyanja y'iburasirazuba, n'iz'inyuma zigwe mu nyanja y'iburengerazuba, kandi kunuka kwazo kuzazamuka, kandi umunuko wo kubora kwazo uzazamuka, kuko zakabije gukora ibikomeye.”