Joel 2:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ziturutse mu mpinga z'imisozi, ugira ngo ni umuriri w'amagare y'intambara, ni nk'umuriri w'umuriro ukongora ibishakashaka. Ni nk'ingabo z'intwari zakereye kugaba igitero.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Urwamu rwayo ni nk’urw’amagare y’intambara asimbuka mu mpinga z’imisozi, cyangwa umuriri w’ibikenyeri bigurumana. Mbega ingabo z’intwari, ngo zirakera urugamba!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gusimbuka kwabo kumeze nko guhurura kw'amagare y'intambara ari mu mpinga z'imisozi, nko kugurumana nk'ibirimi by'umuriro bikongora ibishakashaka, nk'ubwoko bukomeye iyo bugabwe mu ntambara.