John 1:51 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko yungamo ati: “Ndakubwira nkomeje ko uzabona ijuru rikingutse, ubone n'abamarayika b'Imana bazamukira kandi bamanukira ku Mwana w'umuntu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arongera aramubwira ati «Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b'Imana bazamuka bavuye ku Mwana w'umuntu, bakamumanukiraho.”