John 10:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nta wubunyaga, ni jye ubutanga ku bushake bwanjye. Mfite ubushobozi bwo kubutanga n'ubwo kubusubirana. Ayo ni yo mabwiriza nahawe na Data.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.”