John 10:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
umuraririzi aramwugururira. Intama zumva ijwi ry'umushumba maze agahamagara ize mu mazina, akazahura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwugarira irembo, aramwugururira, n’intama zikumva ijwi rye; maze agahamagara intama ze mu mazina yazo, nuko akazahura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umurinzi w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.