John 11:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Lazaro uwo yari musaza wa Mariya, wa wundi wasīze Nyagasani Yezu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mariya ni we wari wasize Nyagasani umubavu, umusatsi we akawuhanaguza ibirenge bye. Lazaro wari urwaye yari musaza we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mariya uwo ni we wasize Umwami Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, musaza w'uwo ni Lazaro wa wundi wari urwaye.