John 12:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntiyavugaga atyo abitewe no kwita ku bakene, ahubwo ni uko yari igisambo kandi ari we ushinzwe umufuka w'amafaranga, akajya ayanyereza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo bamubikije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ari we wari ufite umufuka w'impiya, akība ibyo babikagamo.