John 14:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramubwira ati: “Filipo we, nabanye namwe igihe kingana gitya none ukaba utanzi! Umbonye aba abonye na Data. None wavuga ute ngo nimbereke Data?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’?