John 17:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nkiri kumwe na bo, ububasha wampaye ni bwo bwatumye mbagumana nkabarinda, ntihagire n'umwe muri bo ubura uretse wa wundi wagombaga kurimbuka, kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe nari kumwe na bo, abo wampaye narabaragiye mu izina ryawe; narabakomeje ntihagira n’umwe muri bo nzimiza, kereka umwana nyagucibwa kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.