John 18:36 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramusubiza ati: “Ubwami bwanjye si ubwo kuri iyi si. Iyo buza kuba ubwo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwaniriye kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. Noneho rero ubwami bwanjye si ubw'ino aha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu arasubiza ati «Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero, Ingoma yanjye si iy’ino aha.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu aramusubiza ati “Ubwami bwanjye si ubw'iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw'iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw'ino.”