John 18:37 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Maze Pilato aramubaza ati: “Ni ukuvuga rero ko uri umwami?” Yezu ati: “Ubwawe wivugiye ko ndi umwami! Icyo navukiye kandi cyanzanye ku isi ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Umuntu wese ukunda ukuri antega amatwi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye ko ndi umwami! Cyakora icyo jyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese, yumva icyo mvuga.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Pilato aramubaza ati “Noneho ga uri umwami?”Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri, uw'ukuri wese yumva ijwi ryanjye.”