John 19:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Guhera ubwo Pilato akora uko ashoboye ngo amurekure, ariko Abayahudi bararangurura bati: “Nurekura uwo muntu uraba utari incuti y'umwami w'i Roma. Uwigira umwami wese aba arwanya umwami w'i Roma.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Pilato yumvise ibyo, ashaka uko yamurekura, ariko Abayahudi batera hejuru, bati «Uramutse umurekuye, uraba utakibaye incuti ya Kayizari. Uwigira umwami wese, aba arwanya Kayizari.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uhereye ubwo Pilato ashaka uburyo bwo kumurekura. Ariko Abayuda batera hejuru bati “Nurekura uyu uraba utari incuti ya Kayisari, kuko umuntu wese wigize umwami aba agomeye Kayisari.”