John 19:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuko wari umunsi w'imyiteguro y'isabato, Abayahudi basaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamanure, kugira ngo imirambo yabo itaguma ku misaraba ku isabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi wari uwo kwitegura Pasika, kandi Abayuda ntibashakaga ko imibiri iguma ku musaraba ku isabato, kuko iyo sabato yari umunsi mukuru, ni ko gusaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamburwe.