John 19:38 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma y'ibyo haza uwitwa Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa abitewe no gutinya Abayahudi. Nuko asaba Pilato uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yezu, Pilato aramwemerera maze araza arawujyana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma y'ibyo haza Yosefu wo mu Arimataya, na we yari umwigishwa wa Yesu ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda. Uwo ajya kwa Pilato amwaka intumbi ya Yesu ngo ayikureho, Pilato aramwemerera, araza akuraho intumbi ya Yesu.